RFL
Kigali

Famous yavuye imuzi EP yahurijeho abarimo Mukuru we Humble Jizzo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/10/2024 15:57
0


Umuhanzi Emmanuel Tumukunde [Famous] yatangaje ko agiye gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere izaha iriho indirimbo yakoranyeho na Mukuru we Manzi James wamamaye mu muziki nka Humble Jizzo.



Si ubwa mbere bombi bazaba bakoranye indirimbo kuko ubwo uyu musore yinjiraga mu muziki ku nshuro ye ya mbere Humble Jizzo yamutije amaboko bakorana indirimbo bise ‘Kuno’.

Ubu, yasohoye indirimbo “Late” yabaye iya mbere kuri EP izaba iriho indirimbo esheshatu. Mu kiganiro na InyaRwanda, Famous yavuze ko ageze kure ikorwa ry’indirimbo ze. 

Ati “Navuga ko ndi mu mirimo ya nyuma mu ikorwa ry’indirimbo zigize Ep, kandi ntekereza ko abantu bazazikunda bitewe n’amagambo ayigize.”

Yavuze ko mu ikorwa ry’iyi EP yifashishije aba Producer barimo Pastor P, Iyzo Pro, Hollybeat, Logic n’abandi. Ati “Iriho aba Producer benshi batandukanye, kandi buri wese yagaragaje ubuhanga bwe bijyanye n’ibyo twakoranye.”

Famous asobanura ko kwifashisha Humble Jizzo kuri EP ye ‘ari mu rwego rwo kumushimira uburyo ashyigikira umuziki wanjye, no gutera ingabo mu bitugu iyi EP’. Yungamo ati “Si we muhanzi gusa twakoranye, kuko hari n’abandi abantu bazumva.”

Avuga ko hari amahirwe menshi y’uko iyi EP ye yajya hanze. Yasobanuye ko indirimbo ye ‘Late’ yashyize hanze, yayanditse yishyize mu mwanya w’abantu bakundana bitegura kurushinga.

Kandi yagize igitekerezo ubwo yari avuye mu bukwe bw’inshuti ye. Ati “Ni indirimbo nakoze ntekereza ku bantu bagiye gushakana, iyi ndirimbo nayikoze mvuye mu bukwe, rero nageze muri ‘studio’ ntekereza ku byo nabonye, ngerageza kwishimira mu mwanya w’abantu bakundana, bagiye gukora.”

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe na Iyzo Pro, ahanini biturutse ku bushuti bafitanye. Ariko kandi ibaye indirimbo ya mbere yakorewe na Iyzo Pro igiye hanze ‘mu ndirimbo nyine twagiye dukora, tukaziciriza.”

Akomeza ati “Iyi ndirimbo niba nibuka twayanditse mu gihe cy’amasaha ane. Twari twayirangije, tuyumva neza. Ikirangira rero nahise numva ko ariyo ikwiye gusohoka nk’uko nabitekerezaga, hanyuma mpita ngenda ntegura uko amashusho azakorwa n’ibindi.”

Muri iki gihe Humble Jizzo abarizwa muri Kenya, ndetse amaze igihe atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga n’ubwo hari ibihangano ahuriramo na Nizzo babanye mu itsinda rya Urban Boy. Aherutse gushyira ku isoko indirimbo yise ‘Ifi’.

Famous amaze imyaka itanu mu muziki, ndetse amaze gukora indirimbo zirimo nka 'My Girl', 'She is in Love', 'Gahunda' yakoranye na Social Mula, 'Nitanze' n'izindi zinyuranye.


Famous yatangaje ko ari gukora ku ndirimbo esheshatu zizaba zigize Extended Play ye ya mbere


Famous yavuze ko kwifashisha Humble Jizzo byaturutse mu kuba amushyigikira cyane


Famous yavuze ko kuri EP ye hazaba hariho indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi


Famous ari kumwe an Iyzo Pro wakoze indirimbo ‘Late’ mu buryo bw’amajwi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LATE’ YA FAMOUS

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IFI' YA HUMBLE JIZZO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND